Twihugure Ku Imisoro:Umusoro Ku Nyongeragaciro-Igice Cya Mbere
Umusoro ku nyongeragaciro umenyerewe ku izina rya Teveya(TVA) cyangwa se Veyeti(VAT).
Umusoro ku nyongeragaciro ufite itegeko (Itegeko No 02/2015 ryo ku wa 25/02/2015 rishimangirwa n’irindi tegeko No 37/2012 ryo ku wa 09/11/2012 rigena umusoro ku nyongeragaciro ) riwugena kandi ni inshingano z’umucuruzi (Rwiyemezamirimo) kwiyandikisha.
Nubwo umusoro ku nyongeragaciro ari itegeko ntabwo buri mucuruzi wese agomba kuba yari yandikishije. Hari ibikurikizwa ngo umucuruzi yiyandikishe ku umusoro nyongeragaciro.
Kwiyandikisha
Ibigo bitegetswe kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro iyo bifite ibyacurujwe birenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20,000,000 FRW) mu gihe cy’amezi 12 cyangwa miriyoni eshanu mu mezi atatu yikurikiranya mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka.
Ni inde wishyura Umusoro Ku Nyongeragaciro?
Umuguzi wa nyuma ni we wishyura umusoro aho kuba uwiyandikishije ku mpamvu zo gukusanya no gukora ibaruramari ndetse no kwishyura iyo TVA muri RRA.
Ni izihe inshingano z’umusoreshwa wiyandikishije ku musoro Umusoro Ku Nyongeragaciro?
Ingingo kuva ku ya 57 kugeza ku ya 63 ziteganya uburenganzira n’inshingano by’umusoreshwa wiyandikishije ku musoro wa TVA/VAT zirimo izikurikira:
- Gushyira ahagaragara icyemezo cy’uko yiyandikishije ku musoro aho kibonwa neza aho abakiriya binjirira bagana aho akorera.
- Guha inyemezabwishyu ya VAT abakiriya igihe cyose baguze ibintu na serivisi.
- Kuzuza imenyekanisha cyangwa VAT buri gihembwe ku rupapuro rwabugenewe
- Kuboneka buri gihe kugira ngo yakire abakozi bashinzwe Umusoro wa VAT no kubaha ibitabo by’ibaruramari bigaragaza ibikorerwa mu kigo.
- Gukoresha Imashini y’ikoranabuhanga yemewe mu gutanga inyemezabuguzi.
Mu gihe ufite ikibazo ku bijyanye n’imisoro ushobora guhamagara ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro ku murungo utishyuzwa 3004
Iyi nkuru yakusanyijwe inandikwa na Pacifique Ubukombe