Itangazo rya RDB Rireba Sosiyete z'Ubucuruzi Kubarura ba Nyiri Inyungu Nyawe

Itangazo rya RDB Rireba Sosiyete z'Ubucuruzi Kubarura ba Nyiri Inyungu Nyawe

Umwanditsi mukuru w'ikigo RDB yashyize binyuze kumbuga nkoranyambaga na murandasi yashyize itangazo hanze risaba abafite amasosiyete akorera mu Rwanda gutanga amakuru ya ba nyiri inyungu nyawe.

 

Ashingiye ku itegeko No 007/2021 rya kuwa 05/02/2021 rigenga amasosiyete y'ubucurizi ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu n'itegeko No 019/2023 rya kura 30/03/2023,  umwanditsi mukuru aributsa sosiyete zose zanditse n'abasaba kwandikisha sosiyete nshya ko ari itegeko gutanga amakuru ajyanye na nyiri inyungu nyawe banyuze kurubuga rwa RDB https://bo.rdb.rw nokuyabika ku cyicaro cya sosiyete.

 

Abasaba kwandikisha sosiyete cyangwa kwandikisha impinduka muri sosiyete zanditse baramenyeshwa ko ibyo basaba bizasuzumwa ari uko bamaze gutanga amakuru ya ba nyiri inyungu nyabo banyuze ku rubuga rwatanzwe haruguru. 
Sosiyete zisanzwe zanditse zikaba zisabwa kuba zatanze amakuru yaba nyiri inyungu nyabo zinyuze ku rubuga rwavuzwe haruguru bitarenze ku wa 31 Ukwakira 2023. Sosiyete itazabyubahiriza izahabwa ibihano biteganywa n'amategeko birimo ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi.


Ukeneye ibisobanuro birambuye, yareba Itegeko ryavuzwe haruguru ndetse n'amabwiriza yerekeranye no kumenya ba nyiri inyungu nyabo b'ibigo bifite ubuzima gatozi cyangwa ab'ubwumvikane wasanga ku rubuga rwa RDB: https://org.rdb.rw/legal-documents/ 
 

Ukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose cyangwa ibisobanuro bijyanye na gahunda yo gutanga amakuru ya nyiri inyungu nyawe, yakwandikira RDB kuri imeyiri: info.registrar@ rdb.rw cyangwa agahamagara nimero itishyurwa ya RDB ari yo: 1415