Amakuru y' Ibanze Ukeneye Kumenya Mbere yo Kwishyura Imisoro mu Rwanda, uku Kwezi.

Amakuru y' Ibanze Ukeneye Kumenya Mbere yo Kwishyura Imisoro mu Rwanda, uku Kwezi.

Taliki 31 Werurwe iregereje. Ya taliki ntarengwa yo kwishyura imisoro ku nyungu mu Rwanda. Zirikana italiki ntarengwa ndetse n’ ibyo ukwiye kumenya, urusheho kwirinda kugongana n’ amategeko y’ imisoro.    

Ntucikanwe n’ aya makuru ubaye ufite ubucuruzi bwanditse mu Rwanda bufite tin number cyangwa bufite izina rya kompanyi rirangirana nijambo "Private Limited company" cyangwa inyuguti "Ltd"; cyangwa "Plc" kubigo rusange bya leta.    

Igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha imisoro ni 31 Werurwe, 2024. Ikintu k’ ingenzi ukwiye kwitwararika ni ukumenyekanisha amafaranga yasohotse hamwe n’ amafaranga yinjiye kugirango ubarirwe inyungu isorerwa hakuwemo amafaranga yasohotse, bityo ubashe gusorera inyungu aho gusorera amafaranga yose yinjiye muri rusange kuko bituma usora umusoro mwinshi kurusha uwuteganijwe. Amafaranga yasohotse wemerewe gutangaza ni ayafite gihamya ku nyemezabwishyu za EBM, imishahara, imisoro y’ ubucuruzi ndetse n’ imisoro ku mizigo yambuka.    

Kuruhande rw’abacuruzi, turashishikarizwa kubahiriza gutanga inyemezabwishyu za EBM zimaze kugurishwa kugirango twirinde amande menshi ashobora guturuka ku igenzura rya leta. Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho uburyo bunoze bwo kugenzura. Ibi bivuze ko kwirinda umusoro bitazongera gukorera ubucuruzi bwawe, ahubwo biganisha ku ihazabu n’igihombo. Umucuruzi ategekwa n'amategeko gutanga inyemezabwishyu ya EBM amaze kugurisha kabone n’ ubwo umuguzi yaba atayisabye.   

By’umwihariko, kompanyi zikora iby’ ikoranabuhanga zitanga serivisi z’ icungamutungo zisabwa kuba zihuje na EBM ku buryo abazikoresha babasha gutanga fagitire n’ inyemezabwishyu bisa n’ ibya EBM, bitarenze 31 Gicurasi, 2024.   

           Waba wibaza ku gipimo cy'umusoro? Reka turebe imibare fatizo:   

Hari umusoro k’ unyungu ubarwa buri mwaka hakurikijwe imibare ikurikira:   

Inyungu iri hagati ya RWF 0-720000 isorerwa 0%   

  1. Inyungu iri hagati ya RWF 0–720,000 isorerwa 0%;   
  2. Inyungu iri hagati ya RWF 720,001–1,200,000 isorerwa 10%;   
  3. Inyungu iri hagati ya RWF 1,200,001–2,400,000 isorerwa 20%;    
  4. Inyungu iva kuri RWF 2,400,0001 kuzamura isorerwa 30%.   

Bizinesi ziri mu kiciro 

Mu gusoza, mu gihe Werurwe 2023 yegereje kurangira, ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda baributswa igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha imisoro ku nyungu. Kubahiriza amategeko ni ngombwa kugirango wirinde ingaruka nk’ amande, kandi abacuruzi barashishikarizwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM y'umwimerere kugirango birinde ingorane igihe hazabaho igenzura rya leta.   

Hifashishijwe: https://www.rra.gov.rw/en/taxes-fees/domestic-taxes/income-tax/personal-income-tax-pit 

Byanditswe na:

Liliane Gikundiro.