ABAHINZI MUHEREREYE I HUYE NTIMUCIKANWE KU MAHIRWE Y’ UBUTAKA
Meya Sebutege yatangaje ko mu karere ka Huye habaruwe ubutaka burenga hegitari 158 zitahingwaga kuri site zirenga 50. Hakaba habayeho ibiganiro na ba nyirabwo ngo babuhe ababuhingaho ibihingwa bidatinda mu butaka.
Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Huye iherutse guterana kuwa 25 Ukwakira 2023, hafashwe umwanzuro wo gutanga ubwo butaka butabyazwa umusaruro bugahingwa mu rwego rwo kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa.
Aya ni amahirwe akomeye. Niba uri mu mwuga w’ ubuhinzi i Huye ushobora gufata iya mbere ugafatirana amahirwe, ukabona ubutaka maze ukagura ubuhinzi bwawe.
Ni Iki Gisabwa Kugirango Ubone Ubutaka?
Gutanga ubutaka bwo guhinga busanzwe butabyazwa umusaruro biri mu nshingano z’ abakuru b’ imidugudu. Egera umukuru w’ umudugudu umusobanurire ko wifuza ubutaka bwo guhinga ndetse nawe usobanurirwe ibyo usabwa ku ruhare rwawe.
Inkuru Irambuye ku Gihe:
Byanditswe na:
Liliane Gikundiro