Koherereza Ibicuruzwa Hanze Y’igihugu (Igice Cya Mbere)

Koherereza Ibicuruzwa Hanze Y’igihugu (Igice Cya Mbere)

U Rwanda rufite ghunda nyinshi zishyigikira ba Rwiyemezamirimo mukoherereza ibyo bakora/bacuruza hanze y'igihugu.  


Gahunda yo kuzamura ibikorerwa iwacu i Rwanda ya Made in Rwanda yatumye ba Rwiyemezamirimo bakiri bato biyemeza nabo kujya mu ugukora iby’iwacu.  


Ushobora kuba wibaza ese wakora iki ngo ibyo ukora nka Rwiyemezamirimo ubyoherereze hanze y’igihugu.  


Muncamacye kugira woherereze ibicuruzwa hanze y’igihugu cy’u Rwanda hari inzira ucamo kugira ibicuruzwa byawe bigere hanze.  


Hari inzira zisaga icumi (10) zibisabwa bigomba kuba byujujujwe ngo ibicuruzwa byawe byohererezwe hanze.  


 

A. Kugirana amasezerano n'uwunganira abandi muri Gasutamo  

  • Kugirana amasezerano y'akazi n'uwunganira abandi muri Gasutamo 

B. Guhabwa icyemezo cy'inkomoko y'ibicuruzwa byoherezwa i Burayi  

  • Gusaba icyemezo cy’inkomoko 
  • Guhabwa icyemezo cy'inkomoko y'ibicuruzwa 

C. Guhabwa icyemezo cy'imizigo itwawe mu ndege  

  • Gusaba Sosiyete y'indege kubikirwa umwanya w'imizigo mu ndege  
  • Gucisha imizigo muri sikaneri yinjira mu bubiko bwo ku kibuga cy'indege 
  • Gupimisha imizigo yohererejwe umuguzi 
  • Gusaba icyemezo cy'imizigo itwawe n’indenge 
  • Kwishyura amafaranga yemejwe 

D. Imenyekanisha ry'ibicuruzwa  

  • Kumenyekanisha imizigo muri Gasutamo 
  • Guhabwa impapuro zo gusohora ibicuruzwa 


Birashoboka ko wakoherereza ibicuruzwa byawe hanze mu gihe ufite abakiliya babikeneye. Ntabwo bigoye iyo wujuje ukanubahiriza ibisabwa.  


Kubusobanuro bwimbitse kubijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka sura urubuga  www.rwandatrade.rw 



Byanditswe na Pacifique Ubukombe