Impamvu Banki Zitaguriza ba Rwiyemezamirimo Batangira

Impamvu Banki Zitaguriza ba Rwiyemezamirimo Batangira

Amabanki y’ubucuruzi ntabwo ari muri bizinesi yo kuguriza ba Rwiyemezamirimo bagitangira bafite ibitekerezo gusa.   


Bizinesi nyamukuru ya amabanki ni ukutanga inguzanyo hashingiwe kumutungo (cyane cyane utimukanwa) n’ifaranga ryinjira umunsi kuwundi (cash flow) byigihe kirekire.   


Iyo ugiye kuri banki ushaka inguzanyo…   


Dore uko bigenda   


“ Narinje kubaza ibisabwa ngo mpabwe inguzanyo”   


“Ukeneye inguzanyo yangahe?”_ Umukozi wa banki   


“ Nkeneye miliyoni 10”   


“ Ese ufite ingwate yinguzanyo ushaka?”_ Umukozi wa banki   



Niba igusubizo usubije ari yego. Umukozi wa banki akomeza kukubaza    


“Ese inguzanyo ushaka uteganya kuyishyura mugihe kingana gute?”   

 

Duteganye ko umusubije ko inguzanyo izishyurwa mu mezi 12(umwaka).   


“inguzanyo ku inyungu ni 17%.  Uzatwishyura (11,700,000).”   


Umukozi wa banki akomeza akwereka imibare yuburyo uzishyura inguzanyo ushaka.   


 “Buri kwezi uzajya wishyura banki (975,000). Ese ufite uburyo winjiza amafaranga kuburyo buhoraho kandi burambye kuburyo buri kwezi uzajya utwishyura?”   


Iyo umusibije ko bidashoboka, niyo waba ufite umutungo wingwate ushaka, akubwira ko bigoye ko banki yaguha inkuzanyo ushaka.   


 Ese kuki banki yakwima inguzanyo ufite ingwate?   


 Ingwate yonyine ntabwo ihagije mugihe uterekana uburyo uzajya wishyura buri kwezi.   


Bizinesi ya banki ni ukuguha inguzanyo mugihe ufite ingwate ndetse hakiyongeraho kwerekana uburyo winjiza buhoraho kugira uhabwe inguzanyo ushaka.   

Niyo mpamvu umukozi uhembwa kukwezi byamworohera kubona inguzanyo na banki kurusha uko byakorohera rwiyemezamirimo.   

Niba uri rwiyemezamirimo ukaba ushaka inguzanyo mu ma banki, bisaba kubanza ukugira imitungo ifatika ukanerekana uburyo winjiza bihoraho kugira banki zikwizere.   

Mugihe utarabigeraho, hari ubindi buryo ushobora kubona amafaranga yo gukora umushinga wawe.   


Byanditswe na Pacifique Ubukombe