Ibyo Ukeneye Kumenya Kugira Utsindire Amasoko ya Leta (Igice Cya Kabiri)

Ibyo Ukeneye Kumenya Kugira Utsindire Amasoko ya Leta (Igice Cya Kabiri)

Mu gice cyacu cya mbere twabasangije amakuru yibanze yafasha rwiyemezamirimo kumenya uburyo ashobora gutsindira amasoko ya leta, doreko benshi muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri bizinesi bumvako amasoko ya leta bo bitakunda ko bayatsindira. Birashoboka cyane rwose.  


Nkuko ururimi rw;ikinyarwanda rubisobanura neza, iyo ari amasoko ya leta, bisaba kuyatsindira. Gutsindira ikintu bisaba kuba hajemo amarushanwa. Ibi bishatse kuvuga iki? Ntabwo guhabwa isoko rya leta ari ibintu biva mu kirere ngo byiture kuri rwiyemezamirimo urifite. Bisaba guhatana maze rwiyemezamirimo warushije abandi akaba ari we uryegukana. 


Bisaba iki rero ngo rwiyemezamirimo atsindire isoko rya leta? 


Ibisabwa rero bigira ibyiciro bibiri. Ikiciro cya mbere ni  uko hari impapuro (dokima) rwiyemezamirimo aba agomba kuba afite. Ikiciro cya kabiri ni dosiye rwiyemezamirimo atanga ku isoko. Iyi dosiye nayo ifite ibice bibiri. Igice kijyanye no gutanga uburyo isoko rizakorwa (Technical Proposal) ndetse nigice kijyanye n’ibiciro rwiyemezamirimo yagennye kwiryo soko (Financial Proposal).  


Dore rero impapuro zikenerwa ushyira muri sisitemu y’ikoranabuhanga y’umucyo kugira dosiye yawe y’iryo soko yemerwe inahabwe agaciro: 

  • Icyangombwa cyemeza ko ntadeni ufitiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Valid RRA Non Clearance Certificate) 
  • Icyangombwa cyemeza ko utanga umusanzu mu rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (Valid RSSB Certificate) 
  • Urupapuro rwemeza ko waguze dosiye y’isoko ushaka (Proof of purchase of tender document) 
  • Ubwishingizi bw’isoko (Bid Security). Hano ukorana n’ikigo cy’ubwishingizi cyangwa banki mu kuguha ubu bwishingizi. Buri soko bitewe n’agaciro karyo, ikigo kiritanga kigena amafaranga y’ubwishingizi rwiyemezamirimo agomba gutanga.  


Ibyangombwa bitangwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (Rwanda Social Security Board) twavuze haruguru bigomba kuba bitarengeje amezi atatu bitanzwe. Bisobanuye iki? Buri mezi atatu icyangombwa cyatanzwe gitakaza agaciro. Uri rwiyemezamirimo ushaka kujya cyane mu guhatana mu amasoko ya leta bisaba gusaba ibyo byagombwa buri amezi atatu.  


Mu gice cya gatatu cyiyi nkuru tuzabasangiza uburyo amanota atangwa/agenwa kuri ba rwiyenezamirimo bahatana mu masoko ya leta ndetse tunabasangize muncamacye iba bikubiye muri dosiye.