Sarura Neza kandi Uhunike Ibijumba Wiyongerere Inyungu

Sarura Neza kandi Uhunike Ibijumba Wiyongerere Inyungu

Sarura uhunike ku buryo bworoshye, biguheshe gucuruza mu gihe ibijumba bizaba byabuze byongeye agaciro ku isoko

Akenshi tugurisha ibyo twejeje mu gihe byeze kandi ku giciro kiri hasi kuko biba byagwiye ku isoko. Ariko se dushobora guhangana n' Ikibazo cyo gucuruza ibyo twejeje ku giciro gito cyane? Igisubizo kizewe ni “Uguhunika” Byumwihariko ku bijumba, hari uburyo bihunikwa mu itaka ryumutse mu gihe cy' ubushyuhe. 

Ubu buryo bufasha abahinzi b' ibijumba kwirinda gucuruza bakamaririza ibijumba byabo mu gihe byeze ahubwo bakazabicuruza byagabanutse ku isoko kandi ku giciro kiri hejuru

pp
 

Bikorwa Bite?

Uburyo bwo Gusarura Ibijumba

Hitamo umunsi imvura itaguye ndetse mu minsi imvura itari kugwa bituma wirunda ibyondo bifatira ku bijumba kuko bigorana mu kubisukura no kubika.

Kurura imigozi maze worosore itaka kubijumba gake gake ku buryo utabikomeretsa uruhu

Witwararike mu gihe ubirundanya wirinde kubiterera kuko bituma bikomereka, ahubwo ubirambike witonze.

Kuronga ibijumba bitagiye gutekwa ntabwo ari byo. Ntukabironge mbere yo kubihunika, ahubwo bihonge kuko bituma byongera icyanga ndetse ukabibika igihe kirekire.

Uburyo bwo Guhunika Ibijumba 

Ubu buryo buzagufasha kumara amezi atandatu ibijumba bitarabora cyangwa ngo byangirike ukundi. Ukaba wabasha kubicuruza byarongeye igiciro ku isoko ndetse no guhaza umuryango wawe igihe kinini cya mezi atandatu nyuma yo kubisarura.

  1. Toranyamo ibijumba bitangiritseho na gato (BIdakomeretse cyangwa ngo bibe bimunzwe)
  2. Witwararike ntubironge kandi ntubirekere mu zuba igihe kirekire
  3. Hitamo ahantu hari agacucu ufate akabanza gato. Urugero ukeneye nko guhunika ibijumba 350; wakoresha ikibanza cya centimetero 150 mu burebure na centimetero 60 mu bugari. Biba byiza kandi guhitamo ahantu hafi yo mu rugo kubw' umutekano ariko hakaba hitaruye abana n' inyamaswa.
  4. Dukoresheje intambwe, tubona urutambwe runini rumwe n' igice mu buhagarike, na rumwe mu butambike
  5. Cukura centimetero 25 mu bujyakuzimu, ukore umwobo
  6. Ukore sikariye eshatu z' umwobo bise n'utwobo dutatu twa centimetero 25Screenshot from 2023-07-28 11-57-29
     
  7. Ube uretse gushyiramo ibijumba, ufate iminsi mike nk' ibiri uyu mwobo ubanze wike neza
  8. Ubaka agatanda hejuru y' umwobo gafite uburebure bwa metero cyangwa urutambwe rumwe, gasakaje ibyatsiScreenshot from 2023-07-28 12-23-20
     
  9. Sasa umucanga muke wumutse kandi wumye mu kobo ka mbere ko hasi ubundi urambikeho ibijumba ku murongo kandi bidakoranahoScreenshot from 2023-07-28 12-36-45
     

     10. Twikizaho umucanga na none wongere ugerekeho ibindi bijumba, ukomeze ubikore gutyo kugeza huzuye. Ubundi uzajye uhasura wihumuriza kugirango wumveko ntabyaboze wihumurije. Iyo ukeneye kugira ibyo ufata ugenda worosoraho umucanga ukuraho ibyo ukeneye kugeza bishizemo. Ibijumba bibitswe gutya byamara amezi 6 bitarapfa.


Screenshot from 2023-07-28 12-38-32
 

Icyitonderwa:

Ubu buryo bukoreshwa mu gihe cy' impeshyi nta mvura iri kugwa. BIbaye ari mu gihe kimvura wakubakisha uyu mwobo amatafari mu nzu ifite uburyo bwo kwinjiza umuyaga n' akazuba aho gucukura umwobo hanze.