Burya stress ni imwe mu ndwara yibasira inkoko

Burya stress ni imwe mu ndwara yibasira inkoko

Why hens eat eggs, prevention and cure - Farmers Trend

Nubwo hari indwara zibasira inkoko zizwi cyane nk' umusinziro, stress ni mwe mu ndwara iherana inkoko igateza ibibazo mu musaruro ariko aborozi benshi bakaba batarabisobanukirwa.

Nkuko stress igira ingaruka zitandukanye ku bantu, niko bimeze no ku nkoko. Iyo stress yibasiye inkoko izigabaniriza ubudahangarwa bw' umubiri, ikanazitera ibindi bibazo by' imyitwarire bituma umworozi abona umusaruro muke ndetse zikaba zanapfa akagwa mu gihombo. 

Bityo ni ngombwa kwitwararika ukamenya igihe inkoko zawe zaba zafashwe na stress, ibitera stress, ndetse n' uko wayikumira.

Namenya Gute ko Inkoko zange Zifite Stress?

images
 

  1. Gushondana no kongera amahane
  2. Kurya amagi no kuyamena
  3. Gupfuka/ Kumera amababa menshi bidasanzwe
  4. Kubura umutuzo bigaragara

Ingaruka

  1. Gutera amagi mato cyangwa gake
  2. Kumena amagi
  3. Gupfa bitewe n' ubwoba cyangwa umunaniro

Ibintu Bikunze Gutera Inkoko Stress 

  1. Umubyigano cyangwa kubura ubwisanzure
  2. Ubushyuhe cyangwa ubukonje bukabije
  3. Ingendo cyangwa gutwarwa nabi ku masoko
  4. Guterwa no Gukangwa n' ibituro cyangwa ibikara
  5. Kurumwa n' udusimba

Narinda Nte Inkoko Zange Stress?

  1. Ororera mu mwanya uhagije kandi wisanzuye,wirinde ko zabyigana
  2. Zihe amazi ahagije mu gihe cy' ubushyuhe kandi uzishyire ahantu hakira umwuka neza
  3. Zihe umutuzo igihe uzigendanye. Jya ukoresha ikarito cyangwa ubusanduku bwijimye ariko bupfumuriyr umuyaga aho kuzihambira no kuzitwarira ahantu harangaye kuko bizitera ubwoba bikanabangama.
  4. Kora amasuku ukumire udusimba tuziruma kuko dukururwa n' umwanda. Igihe twaziteye, jya utera imiti yabugenewe.