Kwandikisha Umushinga/Ubucuruzi mu Rwanda.

Kwandikisha Umushinga/Ubucuruzi mu Rwanda.

 

Kwiyandikisha mu bucuruzi bikorwa n’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB), ikigo cya leta gishinzwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gutuma abikorera bazamuka. Kuri ubu, bikorerwa online, bikihuta, kandi ku buntu. Tugereranije bifata amasaha 6 gusa.             

Urubuga rwo kwiyandikisha rushobora kuboneka ukoresheje: https://brs.rdb.rw/busregonline cyangwa ugasura rdb.rw , ubundi ukanyura kuri e-Serivisi, ugahitamo Kwiyandikisha mu bucuruzi.         

Urubuga rugaragara mu cyongereza ahabanza, ni ngombwa guhindura mu Kinyarwanda ubaye wifuza gukomeza mu Kinyarwanda.           

Ibisabwa mu Kwandikisha Ubucuruzi/Umushinga:               

  • Amazina 3 wahitiramo umushinga/ubucuruzi bwawe.   
  • Ibisobanuro ku ibikorwa by' ubucuruzi. 
  • Amafoto magufi/pasiporo y' abayobozi bose n' abanyamigabane    
  • Aderesi y' ahantu na imeyili, nimero ya terefone n' imirimo y' abanyamigabane bose / abayobozi ba sosiyete yatanzwe.   
  • Aderesi y' ahantu y' ibanze y' ubucuruzi. 
  • Ijanisha ngenderwaho mu kugabana imigabane.       

Ibindi wamenya:       

  • Nyuma yo kwiyandikisha, mu masaha atandatu y'akazi usaba ahabwa icyemezo cyo gushingwa kuri e-imeri.      
  • Biremewe guhinduza umubare w' imigabane wandikishijwe igihe habayeho kwiyongera nyuma yo kwiyandikisha     
  • Nyuma yo kwiyandikisha, guhindura ibisobanuro by' ikigo, amazina, aderesi, ibikorwa by' ubucuruzi, abayobozi cyangwa abagize inama y'ubutegetsi, gukwirakwiza no kwimura umugabane umwe no kwiyandikisha biremewe igihe icyo ari cyo cyose iyo byemejwe na noteri.    
  • RDB ireba abashoramari kuva igihe bashakisha igitekerezo kugeza babonye igitekerezo cyo gushora imari mu Rwanda na nyuma yo gushora imari mu Rwanda.       

       Video zifashishwa kuri Youtube, shakisha:  

  •        Uko Wafungura Kampani muri RDB Ubyikoreye.  
  •        Uko wabigenza ushaka wandikisha Company muri RDB  

Kwandikisha umushinga/ ubucuruzi ntawe bigomba kugora mu Rwanda kuko ni bumwe mu buryo bworohejwe cyane. Ukeneye ubufasha, itsinda ryunganira abiyandikisha rirashobora kugufasha. Riherereye ku biro bya Gerefiye Mukuru biherereye mu nyubako ya RDB kubari mu Rwanda.    

 

Byanditswe na:       

Liliane Gikundiro,         

Usability specialist & Technical writer.