Bizinesi Eshanu (5) Ushobora Gutangira Nta Gishoro

Bizinesi Eshanu (5) Ushobora Gutangira Nta Gishoro

Bizinesi eshanu umuntu ashobora gutangira nta gishoro? Ese birashoboka? Yego!

Erega igishoro ntibivuze ko utangira nta nigiceri na kimwe ushizemo. Iyo tuvuga nta gishoro tuba tuvuga igishoro gito gishoboka.

Birazwi ko igishoro kikiri imbogamizi nini mubashaka gutangira bizinesi ziharanira inyungu. Ntabwo washaka gushinga bizinesi yubucukuzi bwa amabuye y'agaciro nta mutahe uhagije uvuge ko wabishobora yewe niyo waba ufite isambu ribarizwamo ayo mabuye yagaciro. Hari ubwoko bwa bizinesi busaba igishoro gihanitse bitewe n'imiterere yizo bizinesi. Mu rurimi rw'icyongereza zizwi nka “ Capital Intensive Businesses”.

Ese nk'urubyiruko ni izihe bizinesi rwakora zidasaba igiciro gihanitse. 

Muri ino nkuru turabasangiza ingero za bizinesi eshanu ushobora gutangira nta gishoro gihambaye wifashishe. 

  1. Bizinesi ishingiye ku ubumenyi bwa nyirayo: Ubumenyi ntabwo benshi babuha agaciro. Nyamara ubumenyi uzi bw'umwihariko benshi bakuzi ho byakubera igishoro cya bizinesi yawe. Niba hari ikintu uzi gukora abacuti bawe ndetse n'abakuzi bakwitabaza ngo ubafashe yakubera bizinesi. Urugero uzi guteka kuburyo abantu bakwifashisha ngo ubatekere mu minsi y'ibirori byabo. Iyo ni bizinesi. Uzi gushushana kuburyo benshi bakenera ko ubaha serivisi ukabashushanyira… Iyo yaba bizinesi kandi ibyara inyungu uhere kubantu bakuzi. Uzi gusuka cyane by'umwihariko kuburyo abacuti bakwiyambaza? Bigire bizinesi utangire ubace amafaranga. 
  2. Bizinesi yamamaza ikanagurisha ibikoresho na servisi za bizinesi zindi: Nta bizinesi idashaka umuntu wayamamariza ibikorwa byayo akabazanira abakiliya. Ushinze bizinesi yamamaza ibikorwa igashakira izindi bizinesi abakiliya, mukumvikana imikorere ya komisyo ntabwo bisaba igishoro. Bisaba kumenya ikintu isoko rikeneye ukamenya bizinesi igikora hanyuma ugahuza abakiliya na za bizinesi rwose byagutunga bikanagukiza. Akarusho ni uko ugenda umenyana naba rwiyemezamirimo benshi, akaba ari nako wagura abo muziranye kandi ufitiye akamaro.
  3. Kuranga ibibanza n'amazu bigurishwa: Benshi banena umurimo w'abazwi nka abakomisiyoneri baranga amazu ndetse n'ibibanza bigurishwa. Ariko kuva isi yaremwa ntagihe abantu batubaka amazu cyangwa ngo bagure ubutaka. Kubiranga se bisaba amafaranga? Bisaba amakuru y'amazu agurishwa cyangwa agurishwa hamwe n'ibibanza. Watangira ute? Watangirira mu gace (akagali) utuyemo ugafatisha ukagenda wagura ukagera kurwego rwo kumenyekana kumurenge ndetse n'akarere, maze n'urwego rw'intara. Uko abakiliya baba benshi ni nako bizinesi yawe ishaka abakozi bandi bagufasha. Hano utangira ari wow wenyine ukazajya utara amakuru. Mu ruirei rwicyongereza iyi bizinesi izwi nka “Real Estate Agency.”
  4. Kugurisha ibintu byihariye kuri diyasipora ndetse n'abanyamahanga: U Rwanda ni igihugu kimaze kugira diyisipora nini kandi rukaba ari igihugu kigendererwa n'banyamahanga benshi. Wiyemeze ukazajya ugurisha ibintu byihariye batasanga ahandi hantu ku isi nk'ibikoresho by'ubugeni bishingiye ku umuco n'amateka, ifaranga waribona. Uri kwibaza ese aba bantu nabavana he ngo bambere abakiliya? Wabakura kuri murandasi. Ibi bikoresho se byo nabikura he? Hari amasosiyete na koperative z'ubugeni mu mpande zose z'igihugu. 
  5. Bizinesi yita kubana bato: bizinesi yita ku abana bato ubwo gute? Udo bucya nuko bwira ababyeyi baraguha kuburyo umwanya uba ikibazo. Abakozi nabo bo murugo ntabwo bakizerwa cyane cyane ku abanyamahanga baba cyangwa basuye u Rwanda, dore ko no mu muco wabo ntabakozi bo murugo bagira. Ariko hari amasaha yo muri wikendi baba bashaka gusohoka nio kujya kure yaho batuye bakabura uwo basigira abana babo bakiri bato bakenera kuba bari kumwe numuntu mukuru. None wabona ufite impano yo gukundwa n'abana bato ukaba uzi gukina nabo ndetse unavuga indimi zamahanga? Bigire bizinesi kuko nta mugi wo mu Rwanda utagira abanyamahanga bahatuye. Kenshi ibi bizwi mundimi zamahanga nka “ Baby sitting business.” 

Bizinesi zidasaba igishoro ni nyinshi bisaba ubushishozi kandi n'ubushake. Biragoye gutangira kubintu bihanitse kuko nta gishoro uba ufite. Nkuko benshi batangira bubaka amazu asanzwe bakazamuka bakazubaka nama etaje, yewe na bizinesi niko bigenda. 

Wadusangiza bizinesi wumva zidakeneye igishoro gihanitse.