Ni Gute Wabona Igishoro Cyo Gutangiza Bisinesi?

Ni Gute Wabona Igishoro Cyo Gutangiza Bisinesi?

Bizinesi mbere yuko itangira ngo ishyirwe mubikorwa, ibanza ari igitekerezo mbere na mbere. 


Uko umuntu agize igitekerezo cyo gukora bizinesi, hari aho agera akibaza” Ese igishoro kizava he?” 


Muri iyi nkuru, turasesengura uburyo butandukanye ushobora kubona igishoro (umutahe) w’igitekerezo ufite maze kigahindukamo bizinesi. 


Kenshi cyane, dore uburyo bushoboka bwo kubona igishoro: 

  • Amafaranga yawe 
  • Impano cyangwa intwererano 
  • Inguzanyo cyangwa ishoramari 


Muri rusange ubwo buryo tuvuze haruguru ni bwo ushobora kubonamo igishoro cyo gutangira bizinesi. 


Buri rwiyemezamirimo niwe uhitamo uburyo bwo kubonamo igishoro. 


Uburyo bwiza inzobere zishikariza ba rwiyemezamirimo ni ugukoresha amafaranga yabo cg bagashaka uburyo babona uburyo bw’ishoramari aho abashoramari bagura imigabane muri bizinesi. 


Kubijyanye n’impano aho ushobora kuba umunyamahirwe ukava mu muryango ushoboye aho wabagezaho igitekerezo bakagufasha kuguha igishoro aho icyo gishoro cy’amafaranga runaka kibarwa nk’impano, ikakubera impamba ituma itangira bizinesi. Kenshi ubu buryo buhira bacye cyanee. Ntabwo turi bubwibandeho. 


Gutangiza amafaranga yawe bituma ubasha kugira imigabane yose ya bizinesi kandi ukamenya ko nibipfa ari wowe bibarwaho kandi bireba.  


Naho kubijyanye n’inguzanyo, kenshi ni banki n’ibigo by’imari bizitanga kandi bizwi binamenyerewe ko hasabwa ingwate ndetse n’uburyo umushinga uzinjiza kugira uhabwe ingwate. Ubu buryo kenshi nabwo busaba kuba umaze igihe ufite imikorere runaka ifatika. 


Kubijyanye no kuzana abashoramari muri bizinesi yawe nabyo bisaba kuba igitekerezo cyawe kiri kumurongo warakoze umukore ugasobanukirwa igisate cya bizinesi ugiye gukora kuburyo amakuru n’ubumenyi uba ufite. Ubu buryo iyo ushaka ishoramari ugomba guteganya imigabane ugomba kugenera abashoramari bagiye kuza ngo mufatanye. 


Biba byiza iyo ufite igitekerezo cyo gukora bizinesi kubanza kumenya uburyo uzakoresha ngo ubone igishoro/umutahe. Uburyo butatu twavuzeho nibwo bumenyerewe kandi buri buryo bugira ibisabwa ugomba kuba wujuje. 

 

Byanditswe na Pacifique Ubukombe