Inama Zagufasha Niba Ushaka kuba Rwiyemezamirimo (Igice cya Mbere)

Inama Zagufasha Niba Ushaka kuba Rwiyemezamirimo (Igice cya Mbere)

Gufata icyemezo cyo kuba Rwiyemezamirimo bisa nkibikanganye kuko hari byinshi rwiyemezamirimo acamo bitoroshye kandi gutangira bizinesi ntibiguha itike yuko bizinesi yawe izakomera ikagira inyungu bihoraho. Nyamara hari byinshi umuntu yagakora kugira agabanye amahirwe menshi yuko ibyo yiyemeje nka Rwiyemezamirimo byakwanga.  


Nagerageje gukora ubushakashatsi ndetse mbaza na ba Rwiyemezamirimo bageze kure, inama bagira bagenzi babo bato bateganya kuba ba rwiyemezamirimo cyangwa hashize igihe gito batangiye. 


Muri ino nkuru ndabasangiza inama eshanu (5) wakoresha zagufasha kuba Rwiyemezamirimo uri kumurongo ufite gahunda zo kugera kure. 

 

  • Shaka ibyo wiyumvamo abe aribyo ukora: Bizinesi nyinshi zikomeye kw’isi usanga zaratangijwe nabantu bakunda ibyo bakora. Ibintu uzi gukora cyane kandi wiyumvamo ukora wishimye byakubera bizinesi ikomeye. Impamvu biba byiza gukora bizinesi mubintu ukunda kandi wiyumvamo ni uko mugutangira ntandonke iba irimo. Gufatisha bisaba igihe kandi kenshi kiba ari kinini. Iyo ukora ibyo ukunda, kandi ushoboye uniyumvamo byakuza kure kandi byaba byiza ubigize bizinesi. Iyo ukora ibyo ukunda, ushoboye kandi wiyumvamo niyo uhuye n’imbogamizi ntabwo ziguca intege. Sibyiza kwishora muri bizinesi ushaka indonke gusa kuko bigora ko yazaba bizinesi ikomeye.  

 

  • Menya byimbitse bizinesi yawe: Kumenya byimbitse bizinesi yawe bivuze kugira amakuru ahagije kuri bizinesi ushaka gutangiza ndetse yewe ukanakora ubushakashatsi kugira utare amakuru yizewe. Benshi batangira usanga bigana bagapfa gutangira nta amakuru ahagije bafite ndetse no gusobanura bizinesi bashaka gukora ugasanga ni ingorabahizi. Ese abakiliya utenganya ni bande? Bakora iki? Bafite imyaka ingahe (ni urubyiruko cyangwa ni abasheshakanguhe)? Baba batuye mu mugi cyangwa mu cyaro? Iyo uzi bizinesi ushaka gutangira ibiyigize muburyo bwimbitse bigufasha kugera kure na bizinesi igatera imbere. 

 

  • Shyira icungamari n’umutungo wa bizinesi kuri gahunda: Kenshi mugutangira usanga ba Rwiyemezamirimo bikora mumifuka akaba aribo baba abashoramari ba za bizinesi bagiye gutangira. Ubundi kumunsi wa mbere wa bizinesi biba byiza ko nyiri bizinesi ashyiraho uburyo bwo gucunga umutungo n’imari, akandika buri faranga ryinjiye nirya sohotse ndetse nuko ryinjiye nuko ryasohotse (impamvu). Utangiye gukwepa iyi nama rwose ushaka no kuba Rwiyemezamirimo wabireka. Inkuru nziza ni uko hari sosiyete y’ikoranabuhanga mu Rwanda yiyemeje gufasha ba Rwiyemezamirimo kumenya uko bizinesi zabo zihagaze mu bijyanye n’imari ndetse n’umutungo. Yitwa KUDIBOOKS. Andika KUDIBOOKS aho udawunulodingira apulikasiyo za telefoni maze utangire ubaure imari n’umutungo bidasabye ko uri umunyamwuga wize icungamari n’imitungo.  

 

  • Itegure kwigomwa byinshi: Ntibibaho ko wabyuka ukaba Rwiyemezamirimo noneho umunsi ukurikiyeho ugahita ufastisha mbese ukaba ikirangirire. Ntibibaho. Kugera kure bisaba kwigomwa byinshi waba uri Rwiyemezamirimo cyangwa ushaka akazi. Kuri ba Rwiyemezamirimo ho ni ibindi bindi. Mu byo wigomwa ni ukuryama amasaha ahagije, kujya mu birori bya abashuti cyangwa se ubukwe bw’abavandimwe. Ese wajya mu birori ufite abakiliya bashaka ko ubaha serivisi utanga? Kwigomwa bivuze kwiyambura byinshi ukeka ko ufifiye uburenganzira kuko umukiliya ahora ari umwami. Iyo udashaka kwigomwa birakunanira maze abigomwe bakagutwarira abakiliya wari ufite. None waba ufite resitira ugakinga uvuga ko wagiye mubirori?  

 

  • Shaka abajyanama: Kugira bizinesi ikomeye no kuba Rwiyemezamirimo w’umwuga bisaba ubumenyi ngiro bwinshi kandi butandukanye. Biragoye ko Rwiyemezamirimo ugitangira ubumenyi bwose busabwa kuba ubufite. Biba byiza gushaka abajyanama kandi bafite uburambe mugukora bizinesi zafatishije. Mu ururimi rw’icyongereza bazwi nka “Mentors”.  Aba bajyanama icyo wamenya ni uko baba baranyuze muri byinshi ariko bakaguma bashikamye. Ubifashiza mukugira inama zakugirira akamaro kandi ukanagira ubumenyi bwinshi mu gihe gito. Kuko kenshi aba bajyanama baba ari inzobere mubyo bakora ndetse na bizinesi muri rusange.  


Muyindi nkuru nzabasangiza izindi nama eshanu (5) ziyongera kuri izi nka Rwiyemezamirimo wakwifashisha ngo ugere kure mu iterambere. 


Byanditswe na  Pacifique Ubukombe