Impamvu Nyamukuru Zituma Ba Rwiyemezamirimo Bagitangira Batsindwa

Impamvu Nyamukuru Zituma Ba Rwiyemezamirimo Bagitangira Batsindwa

Abahanga muri bizinesi bavuga ko Rwiyemezamirimo ugitangira amahirwe menshi kuri bizinesi ya mbere akoze igeraho ihomba cyangwa se nticemo nkuko byateganyijwe kubera impamvu zitandukanye, bigera aho bizinesi ifunga imiryango.

Hari impamvu nyinshi Zero zibitera zituma ba Rwiyemezamirimo bagitangira zituma batsindwa kenshi muri bizinesi za mbere batangiye.

Muri ino kuru ndabasangiza zimwe muri izo mpamvu:

  1. Uburyo Bizinesi yawe yubatse  Kenshi iyo uri kuganira na ba Rwiyemezamirimo bagitangira ushaka kumenya byimbitse bizinesi bakora, biragora kumenya niba intumbero zabo ari ukubaka bizinesi iharanira inyungu cyangwa se niba ibibashishikaje ari ugukora ibikorwa bidateganya kubyara inyungu. Urugero: Gufasha abana baba abakobwa babyariye murugo bakiri bato. Ivo ubiteketejeho wumva ko uno mushinga ari umushinga wo gufasha kandi utabyara inyungu. Kuba Rwiyemezamirimo bisaba kuba mubikorwa bya bizinesi zibyara inyungu aho bizinesi yawe igira abakiliya bishyura serivisi cyangwa ibyo ucuruza. Iyo rero utabasha kumenya aho uherereye niba uri mubikorwa bibyara inyungu cyangwa bigamije gufatsha abantu biragoye ko wagera aho ushaka. Menya aho ubarizwa nki intambwe ya mbere yo gutera imbere. Mu rurumi rw'icyongereza byitwa "Business Model".
  2. Kemura ikibazo kimwe neza cyane: Gutangiza bizinesi kenshi bisaba kuba nyiri bizinesi Hari ikibazo yabonye kandi gikeneye ibisubizo. Ba rwiyemezamirimo batangira usanga bakeka ko bakemura ibibazo byose bibaho. Ntabwo bishoboka ko Mari umuntu umwe wakemura ibibazo byose sosiyete abamo ifite. Ni byiza gutangirira ku kibazo cyugarije sosiyete kimwe ukagikemura neza muburyo bwindashyikirwa. Urugero`: Ntabwo watangira resitora ahantu mu mugi uvuga ko indyo zose wabasha kuziteka. Biragoye mu gutangira ko wateka indyo z'ubwoko bwose zibaho. Nyamara uvuze ko wibanda mu guteka no gutegura indyo zishingiye ku umuco nyarwanda cyangwa nyafurika, tuvuge ahantu hagenda ba mukerarugendo waba uri gukemura ikibazo cyuko wenda nta resitora zibanda mu gutegura no guteka indyo zo muri afurika. Ariko uvuze ko ugiye kwibanda mugutegura buri ndyo yose ibaho, biragoye ko wagera kure doreko no mugutangira rwiyemezamirimo aba adafite ibihagize byakora buri icyaricyo cyose.
  3. Intumbero  nyinshi zirenze: Nkuko kungingo ya kabiri twavuze ko bigoye gukemura buri kimwe ni nako bigoye kugira intumbero nyinshi icyarimwe. Ntabwo washinga bizinesi ngo uzire intumbero sirenze eshanu icyarimwe ngo uzabashe kuzigeraho. Bituma ubura aho utangirira. Intumbero ni gahunda cyangwa umurongo/imirongo ngenderwaho ya bizinesi yawe. Reka mbahe urugero: Niba inganda zikomeye nk'Inyange Industries zikora ibicuruzwa byinshi bitandukanye hari impamvu zishaka abazihagarariye mu turere dutandukanye kuko bizenesi nyamukuru y'inganda ni ugukora ibicuruzwa byiza bikenewe zikirinda kujya mubucuruzi bwimbitse bwibyo zakoze. Rwiyemezamirimo utangira aba yumva byose yabyikorera kandi bigoye ko byashoboka kwikorera buri kimwe. Mu rurumi rw'icyongereza byitwa "Business objectives and goals".
  4. Kumenya abakiliya nyabo ba bizinesi Rwiyemezamirimo ugitangira yumva rwose afite ububasha n'ubushobozi bw'uko buri wese yamubera umukiliya. Ntabwo bishoboka. Niba ucuruza imyenda, ugomba kuba ufite igisate cy'abantu runaka ukeka ko bakubera abakiliya bahoraho. Niba ushaka gucuruza imyenda, ese ni imyenda y'abana? ni aya abakuru? ni urubyiruko ushaka ko rukubera abakiliya? Biba byiza ukomeje gucukumbura ukamenya ndetse n'ubwoko bwiyo myenda, niba ari iyi ibirori, iyi ishuri, iya siporo… Biba bigoye ko watangira buri wese yakubera umukiliya. Biba byiza muntangiriro kumenya igice cyabantu uteganya ko bakubera abakiliya. Biragoye ko waba uri muburezi uteganya kwubaka ishuri hanyuma iryo shuri rikaba rifite ibyiciro byose ndetse na kaminuza harimo ni ishuri ry'imyuga. Mu rurumi rw'icyongereza byitwa "Customer Segmentation".
  5. Gusohora amafaranga menshi bizinesi itari kuyinjiza:  Kenshi ikikwerka Rwiyemezamirimo ugitangira aba akora iyo bwabaga ngo yerekane ko ashoboye asohora amafaranga menshi muri bizinesi kandi bizinesi ye itayinjiza. Urugero nko gukorera ahantu hahenze. Gutanga akazi ariko gatanga imishahara ihanitse irengeje ubushobozi bwa bizinesi. Ibi kenshi ntabwo bijya bimara igihe kinini iyo bizinesi isohora amafaranga kurusha ayo yinjiza. Bishyira rwiyemezamirimo mu madeni cyangwa se amafaranga yari yarizigamye akagendera mubikorwa bitari ngombwa. Biba byiza gutangirira hasi ukagenda uzamuka gato gato maze buri faranga bizinesi itwara ikaba iryinjiza. 

 

Impamvu zaba nyinshi cyane zituma rwiyemezamirimo ugitangira atsindwa. Ubishaka wadusangiza impamvu ubona ba Rwiyemezamirimo bagitangira batsindwa.