Ibibazo byo Kwibaza Kugira Umenya Niba Ibyo Urimo nka Rwiyemezamirimo Bifite Umumaro

Ibibazo byo Kwibaza Kugira Umenya Niba Ibyo Urimo nka Rwiyemezamirimo Bifite Umumaro

Ibibazo byo kwibaza? Ushobora kuba wibaza ese ibyo bibazo ni bwoko ki? 

Iyo umuntu ashinze bizinesi kenshi yego aba agamije gukorera amafaranga akagira inyungu mbese bizinesi igakura ikaguka. Ariko se ibikorwa byose bizinesi ikora cyangwa Rwiyemezamirimo aba arimo ntabwo bifite umumaro. Twibukiranye ko buri cyose kibyara amafaranga kiba kidafite umumaro. uuhhmm biratangaje!!!

Mu minsi ishize nari ndi gusoma igitabo cya bizinesi cyitwa “ Re-Work” cyanditswe na Jason Fried hamwe na David H. Hansson. Ni igitabo kinini kivuga byinshi kuri bizinesi ariko ngeze kuri paje yacyo ya 50, naguye ku bibazo Rwiyemezamirimo akwiye kwibaza niba ibyo arimo gukora koko bifite umumaro. Nsoje kubisoma nahise numva nabisangiza ba Rwiyemezamirimo kuko mubyukuri uko usomye ukanatekereza kwibyo bibazo usanga bifite ishingiro ngo umenye koko nipa ibyo urimo gukora biguhugije bifite umumaro. Nubwo iki gitabo cyandikiwe ba Rwiyemezamirimo, ibibazo abanditsi bibanzeho bireba buri wese ngo amenye koko ibyo akora bifite umumaro. 

Twibukiranye ko byose tubamo dukora umunsi kumunsi bidafite umumaro. 

Abanditsi biki gitabo bavuga ko usibye rwiyemezamirimo nundi muntu yakwibaza niba ibyo bibazo mbere yo kugira icyo ukora.

Ibibazo byo kwibaza nshaka kubasangiza nasomye mu gitabo navuze haruguru ni ibi:

  • "Ni iyihe mpamvu ndi gukora ibi?" Wari wisanga uri gukora ibintu ariko ukaba utazi impamvu uri kubikora? Kubera ko bakubwiye kubikora cyangwa wiganye abandi? Birasanzwe kuri benshi kutamenya impamvu bakora ibyo bakora. Ariko ugerageje kwibaza: “Ese kubera iki ndimo nkora ibi?”, “ Ese ni inde bifitiye inyungu wundi utari njye?”… iyo ubashak kuba wakwisubiza iki kibazo uzi neza impamvu uri gukora ibyo ukora bituma unamenya birushijeho akazi/inshingano zare ukanazikora neza.
  • "Ni ikihe kibazo uri gukemura?" Ni ikihe kibazo? Ni ikihe kibazo abakiliya bawe bafite? Ese koko icyo kibazo abakiliya baragifite? Ese ikibazo ukeka ko abakiliya bafite koko ni ikibazo kuburyo bakishyurira? Ese icyo kibazo ni iki kikubwira ko ari ikibazo? Ese ntabwo ari ibyo uri gutekereza bidafite ishingiro? Uramutse wasubiza ikibazo nyacyo uri gukemura bituma wirinda igihe kinini ushobora kumara utakaza ukeka ko uri gukemura ikibazo wenda nicyo kibazo kidahari. 
  • "Ese bifite umumaro?" Ibintu byose ukora si uko biba bifite umumaro. Kuzinduka ukora ibintu kuko ubikunze ntabwo bivuze ko ari ihame ko bifite umumaro. Niba uri kwumva radiyo cyangwa urbea televiziyo, ese bifite uwuhe mumaro? Bikumariye iki? Bimariye iki abandi?
  • "Ese byongera agaciro?" Gukora ibibonetse byose biroroha. Ariko gukora ibyongera agaciro biragahoye. Ese niba hari ibyo ukora byaba ari serivisi utanga cyangwa ibicuruzwa, ni uko bigoye kuba ari wowe wenyine ubikora. None ujya wibaza wowe agaciro kibyo ukora karusha abandi? 
  • "Hari uburyo bworoshye bwaba Buhari?" Kenshi iyo hari ikibazo cyangwa ibibazo kamere muntu itekereza ibisubizo bigoye binyuze munzira nyinshi cyane. Ariko buri kibazo hari uburyo bworoshye cyashakirwa umuntu kandi byose biva mu mitekerereze yo gucyemura ibibazo cyangwa imbogamizi muburyo butagoranye. Si imbogamizi gusa ahubwo umurimo uwari wo wose ufite uburyo bworoshye bwo gukorwamwo bidasabye inzira zigoranye. Bitekerezeho ujye wibaza uburyo bworoshye ibyo urimo byakorwa kandi bigatanga umusaruro.

 

Kumusozo wa paje yigitabo navuze ni uko abanditsi bashishikariza ba Rwiyemezamirimo gukomeza kwibaza ibi bibazo ariko batabigize nka bibiriya muri cyimwe ahubwo ko uno ubyibaza kenshi ubwonko bubimenyera kuburyo buri kimwe bubyibazaho kandi byoroha nko kunywa amazi.