Menya Uko Ushobora Kwakira Neza Abakiliya Bagoranye

Menya Uko Ushobora Kwakira Neza Abakiliya Bagoranye

Hari igihe umucuruzi azibwirako azi gufata neza bakiliya(Gutanga care) kandi nyamara yahura n' abakiliya bagoye mu buryo butandukanye agatangira kwijujuta rimwe na rimwe akanatinyuka kubamagana mu magambo atandukanye. Urugero: “Wowe rwose ntamukiliya ukurimo!” cyangwa "Wowe amaraso yange ntahura n' ayawe!". Ntabwo ibyo bikwiye kandi ntibyagufasha kubaka umubano n' ubuguzi n' abakiliya. Ni ingenzi kumenya uko abakiliya bagorana bitandukanye, ukabyakira ahubwo ukiga kubakira no kunoza serivisi utabikuyeho, utababangamiye, cyangwa se ngo wice izina rya bizinesi. Muri iyi mpuguro urabona uko ushobora gutwara abakiliya bagoye.

Imiterere/Imico y' Abakiliya Bagoranye (Uko wabakira neza)ab06b2a2-7ae


 Umukiliya utongana

Umukiliya ashobora kurakara agatongana biturutse ku mpamvu zitandukanye nk' amakosa, ibibazo tekiniki, n' ibindi byinshi. Ikintu ukwiye gukora ni ukumva ikibababaje cg ikibangamye ugafata umwanzuro ukagikemura.

Umukiliya utoroshye:

Hari igihe umukiliya aba agoranye kumenya uko umutwara bitewe no kutakugirira ikizere ku nama cyangwa se amahitamo umufasha gukora ndetse akakwerekako ukurusha ibyo avuga kandi wenda wowe uri gukora uko ushoboye ngo umufashe guhitamo neza. Iyo bimeze gutya, ni byiza guha agaciro icyo atekereza ukamurekera amahitamo utamucecekesheje. Wirwanira kumucecekesha ngo yumve ibyo umubwira.

Umukiliya utihangana

Uyu mukiliya akenshi yifuza ibintu byihuse kandi byumvikana kandi ararakara iyo habaye ikibazo ntigikemuke byihuse. Ukwiye gutuza ukamusobanurira ku buryo bwumvikana neza impamvu ibintu bitari kugenda neza. 

Umukiliya udasobanutse:

Hari igihe umukiriya aba atazi iko gukeneyeho cyangwa se na we adasobanukiwe icyo yifuza cyangwa adashobora kugusobanurira neza. Ikintu cyagufasha ni ukumubaza ibibazo bituma wumva neza icyo ashaka cyangwa se icyo ashobora gukunda.

Umukiliya usaba ibigoranye/Ibidashoboka:

Hari igihe kandi umukiliya agorana kumushimisha. Akaba atari kunyurwa n' ibyo akeneye bihari ahubwo agasaba ibirenzeho. Icyo ukwiye gukora ni ugukora mu bushobozi bwose bikaboneka byaba bidakunda ukamumenyesha neza ko bidashoboka. Ni byiza kumumenyesha igihe hari ikintu yifuza bizinesi yawe itarashobora kugirango atavaho agira ikizere cy' ibidashoboka.

Ubwo buryo burafasha mu kwakira abakiliya bose neza no kubaha serivisi inoze kandi bugahuriza kubintu bibiri by' ingenzi: Kumva no kubaha abakiliya.