Inkuru ya Rwiyemezamirimo Wagize Urugendo Rutoroshye
Umukobwa w’ imyaka 25 utarahisemo kwivuga imyirondoro ariko twahisemo kwita Josiane ni umunyempano cyane na rwiyemezamirimo mu bijyanye no kogosha, kuboha imisatsi y’ abagore ndetse n’ iy’ abagabo. Ubu afite salon yubatse izina kandi ikurura abakiliya benshi. Gufatisha muri uyu mwuga byamubereye urugendo rutoroshye kubera impamvu yita izo kunanirwa gukoranana no kumvikana n’ abantu, ariko inkuru ye yatubera iya mbere mu kurebera hamwe uburyo umuntu ashobora gukorana na bagenzi be neza ndetse nawe akagenzura ibikorwa neza igihe atangiye bizinesi.
Josiane yatuganirije atangira avuga ku makosa abakozi bo mu ma salon bakunze gukora.
Incamake Ku Makosa Akunze Kugaragara ku Bakozi Bakora Imisatsi
- Kutagenzura amarangamutima
- Kwica masaha
- Kutihatira kwiga ibigezweho
- Kuvugavuga no kwibasira abandi
Josiane avugako yatangiye kwiga kuboha imisatsi mu mwaka wa kane w’ amashuri yisumbuye gusa aza gutwara inda mu gihe kitateganijwe bimubera intandaro yo kuva mu ishuri. Yahisemo kureka inda iravuka nubwo rwose byamuteraga urubwa mu muryango no muri sosiyete. Josiane kandi ntiyabashije kubona inkunga yaba mu muryango iwabo ndetse n’ umusore wari waramuteye inda ntacyo yari ashoboye kumufasha.
Yaje kwigira inama yo kujya gusaba akazi muri salon, atangira akora amasuku ndetse anafasha abasuka gusoza ibisuko nk’ umuntu ugitangira. Yatangiye ari umunyantege nke, agira n’ amakosa menshi mu kazi. Urugero: Yaterwaga ipfunwe n’ ikimwaro no kumva abasore bakorana bamuninura nk’ umukobwa wabyariye mu rugo.
Ntiyabashaga kubyihanganira bigatuma ahorana uburakari no gutongana cyane. Ikindi ntiyitaga ku masaha yahawe n’ abo yafashaga gusuka rimwe na rimwe bikabarakaza bagashaka undi ubafasha kugirango habeho kubahiriza amasaha y’ umukiliya. Iyo byagendaga bityo Josiane yisangaga batamwishyuye cyangwa yishyuwe macye cyane akabwirwako andi yahawe uwatangiye ku gihe, ari we wakoze byinshi. Josiane yahoranaga umunabi no gutongana n’ abantu bakorana kenshi cyane. Si ibyo gusa, yakundaga no kwisanga asubirikanya mu bitutsi n’ abasore bamujamburaga uko ateye ku mubiri, babyita nabi. Josiane yabagaho arakaranye n’ abantu bikanatuma ahora yirukanwa ahindura salon.
Nk' urugero, hari aho yirukanywe kubera gutonganira hejuru y’ umukiliya ubwo yarimo asubirikanya n’ mukobwa mugenzi we bakorana bapfa amafaranga bagombaga kugabana k’ umukiliya bari bafatanije gusuka, ariko kuberako Josiane yari yatinze kuza gutangira akaza asanga uwo mugenzi we ageze kure.
Josiane yaje kwisobanukirwa yisubiraho maze avamo umunyempano ukomeye kandi aba na rwiyemezamirimo ukomeye cyane
Yabigenje ate?
- Yize kubahiriza igihe
- Yaretse kwita ku bamusuzuguraga n’ ibyo bamwitaga
- Yize kugenzura amarangamutima ye
- Yatangiye guhanga udushya mu kuboha imisatsi
Josiane yihatiye kubahiriza igihe, bimurinda guhora ashwana n’ abo bakorana mu gihe cyo kugabana amafaranga, ashishikarira kwiga utuntu dushya bituma ava ku kigero cyo gusoza ibisuko aba umusutsi uhamye ufata umukiliya akamukorera neza, maze n’ akarusho yiga kwikunda no kudaha agaciro abamunegura bituma yirinda ibintu byo guhora asubirikanya mu ntonganya. Agahorana amahoro n’ ituze mu kazi kandi akakira neza abakiliya bamuganaga ku bwinshi.
Josiane yateye imbere abasha no gufungura salon ye ku giti ke ariko igenda igira imbogamizi biturutse ku bucakura/ kugavura kw’ abakozi no gusiba cyane. Yanze gucika intege ariko ashyira salon ye ku murongo none ubu ni salon iganwa na benshi kubera serivisi zihebuje kandi abasha no kugenzura amafaranga yinjira n’ asohoka neza.
Dore Ibintu 4 by’ Ingenzi Josiane Yitwararitse Salon ye Igashinga Imizi:
Gushyiraho amabwiriza n’ amategeko yumvikanweho agenga abakozi. Ibi byatumye abakozi baha akazi agaciro ntibasibe mu kazi kireka iyo hari impamvu yumvikana kandi bafitiye gihamya.
Gushyiraho ugenzura abakozi n’ amafaranga yinjira. Josiane yashyizeho umukozi ushinzwe kwandika no kwakira amafaranga yishyuwe kandi uhora muri salon bigatuma hatabaho iby’ uburiganya bw’ abakozi babeshyako batabonye abakiliya bagatanga amafaranga macye.
Guhatira abakozi guhora biga udushya. Josiane n’ abakozi be bahora biga gusuka no gufunga imisatsi mu buryo ibihumbwi bwihariye kandi bwiza bigatuma umukiliya wese uhakoreshereje asohoka yishimye kande agatera n’ abandi kubagana iyo babonye ukuntu umusatsi uba ukoze neza.
Kuganiriza Abakozi be ku Mibanire Iboneye n’ Indangagaciro mu Kazi. Salon ya Josiane ni intangarugero ku kijyanye no kubahana no gukorana neza hagati y’ abakozi. Yigisha abakozi be kureka ibintu by’ ivuzivuzi no kwibasirana bikunze kuranga abantu bari muri uyu mwuga kuko yabibayemo igihe yari incibwa kandi asuzuguritse. Abafasha kumva ukuntu bibangama kandi bigatesha abandi agaciro, bityo akabatoza kubaho bubahana batabangamirana mu mvugo no mu bikorwa.
Ushobora kuba ukora ibitandukanye cyangwa ufite n'amateka atandukanye n’ aya Josiane, ariko niba ushaka kwiteza imbere muri bizinesi iyo ari yo yose wakigira kuri Josiane kudacika intege, kugira indangagaciro no kwiga bihoraho.