MENYA IBINTU BITATU BYAZAHAJE UBUCURUZI MU RWANDA

MENYA IBINTU BITATU BYAZAHAJE UBUCURUZI MU RWANDA

 


Mu byukuri benshi muri ba rwiyemeza mirimo baganzwa bagafunga bizinesi ntibituruka ku bindi bihombo binini cyangwa se kubura abaguzi b’ ibyo bacuruza gusa. Hari izindi mpamvu eshatu.  


Mu byukuri ni utuntu tw’ ibanze abantu benshi badakunze kwitaho. 

 

Kutagira aho bandika ku buryo busobanutse 

Iyo umucuruzi atandika amafaranga uko yinjira n’ uko asohoka, ntabasha kumenya uko bizinesi ihagaze neza ku munsi  cyangwa nyuma y’ igihe runaka.  

Ukunze gusanga umuntu atabasha kubara umutungo afite mu madeni, muri sitoki, mu mitungo, ndetse atanazi neza iby’ amadeni afitiye abandi. 


Ibintu birazimira ntibimenyekane ndetse n’ ibihombo bito bito bya buri munsi bikagenda byisukiranya gake gake ntakubirabukwa, kugeza igihe umucuruzi ashidutse ibihombo byabaye byinshi cyane. 


Ibi bituma umuntu atagira amakenga hakiri kare ngo agenzure ibintu neza ndetse no gufata umwanzuro iyo bibaye ngombwa biragorana kuko umuntu aba adafite ibyo kugenderaho mu mibare.  


Kudatandukanya amafaranga yinjira mu bikorwa bitandukanye 

Hari igihe umuntu aba afite bizinesi nyinshi hakaba harimo iziri kwinjiza ndetse n’ iziri guhomba ariko kuberako hari izunguka agakomeza abonako amafaranga ahari. Byakubitiraho kutagira imibare ibigenzura ugasanga ahora ashora mu bintu biri guhomba, akazashiduka igihombo cyarabaye kinini yaramaze no gusenya izindi bizinesi. 


Kudakurikirana uburyo amafaranga asohoka 

Kutandika amafaranga asohoka nabyo bituma umuntu atagira gucunga neza no kutagira umurongo ugaragara wo gukoresha amafaranga ugasanga amafaranga ahora asohoka ari menshi no kuruta uko yinjira ariko ntihabeho kwitangira kuko ntaburyo buba buhari bwo kubireba kugeza igihe ahombeye. 


Icyo Ukwiye Gukora 

Ubu umaze kumenya bya bintu bitatu udakunze kwitaho ariko byica bikanakiza muri bizinesi. Hari icyo ukwiye kubikoraho ubu. Zirikana kubarura imitungo yawe kandi wandike uko amafaranga yinjira n’ uko asohoka bitume uhora uzi uko bizinesi ihagaze unihatire gufata imyanzuro ikwiye ugendeye ku bikorwa byahise n’ imibare yabyo.