IVUGURURA KU BICIRO BY’ IBIGORI

IVUGURURA KU BICIRO BY’ IBIGORI

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minicom ku bufatanye n’inzego z’ubuhinzi yashyizeho ibiciro by’umusaruro w’ibigori bivuguruye. Ibyo biciro bigenewe gukurikizwa n’ abahinzi mu gihe bacuruza batabigiye munsi.   


Minisiteri igaragaza ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18%, kizajya kigurwa 400 Frw, mu gihe ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigurwa 350 Frw.   

Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18% kizajya kigurwa 311 Frw na ho ikilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19% na 25% kizajya kigura 260 Frw.   


Icyitonderwa:    

  • MINICOM yibukije kandi abahinzi n’abaguzi b’ibigori ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego rwo kunoza imicururize yawo.   
  • Abaguzi bose barasabwa kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.    
  • Abaguzi bose barasabwa kandi kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.”   
  • Amafaranga yarasanzwe akatwa ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe muri ibi biciro batanze, bityo rero abaguzi ntibemerewe kongera gukata abahinzi ibiro cyangwa amafaranga mu gihe baguze ibigori bidahunguye.  

 

Inkuru dukesha Igihe, Ku wa 21 February 2024  

Inkuru irambuye: https: https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/minicom-yashyizeho-ibiciro-by-ibigori-bivuguruye  

 


Byanditswe na:   

Liliane Gikundiro