INYUNGU UHESHWA NO KWANDIKISHA UMUSHINGA/BIZINESI

INYUNGU UHESHWA NO KWANDIKISHA UMUSHINGA/BIZINESI

Kwandikisha bizinesi cyangwa umushinga ntibirangirira mu  kwemerwa n’ amategeko ndetse n’ ibyangombwa byo gukora gusa, ahubwo hari andi mahirwe biguha nka rwiyemezamirimo. Dore ibindi bintu 6 ubasha kunguka:   

 

Kugirirwa Ikizere n’ Abakugana. Kugira icyangombwa cyemezako bizinesi/umushinga uzwi kandi wemewe n’ amategeko bitanga ikizere mu bakugana: abakiliya, abaterankunga ndetse n’ abafatanyabikorwa bakagira ikizere ko ntabibazo bazagirira mu gukorana cyangwa kuguteza imbere.    

Kurengerwa n’ Amategeko. Iyo bizinesi/umushinga wanditse byemewe n’ amategeko bifasha mu bihe by’ ingorane zisaba kurengerwa n’ amategeko. Urugero; Igihe ugiranye amakimbirane n’ abandi bikagombera urubanza, igihe bizinesi cyangwa umushinga unaniwe kwishyura imyenda iyibaruyeho, itegeko rigufasha kurengera umutungo wawe bwite ntabe ari wo ugendera mu kwishyura amadeni ya bizinesi cyangwa umushinga, ahubwo hakabaho korohereza impande zombi no gutanga igihe cyo kwishyura bitabangamiye umutungo bwite wa nyirumushinga/nyiri bizinesi. Icyitonderwa: Ibyo bishingira k’ ubwoko wageneye bizinesi yawe ku bijyanye n’ ivanga/itandukanya mutungo bwite na bizinesi.  

Kurinda Izina. Kwandikisha bizinesi biguhesha uburenganzira bwo kwiharira izina n’ ibirango, bityo ntihagire undi wiyitirira izina cyangwa ibitekerezo by’ ubucuruzi/umushinga wawe.   

Gutunga Konti muri Banki. Iyo bizinesi/umushinga wanditse, nyirawo agira ububasha bwo gufunguza konti ya banki yabugenewe kuri uwo mushinga/bizinesi.   

Kwagura Igishoro. Kwandikisha bizinesi/umushinga biguhesha amahirwe yo kubona abaterankunga, ishoramari, ndetse n’ inguzanyo mu bigo by’ imari kuko iba izwi kandi yemejwe na leta.   

Gukora mu Mudendezo. Kwandikisha bizinesi bigufasha gukora mu mudendezo utagonganye n’ amategeko ya leta, ndetse ukirinda ibihano bitari ngombwa.   

 

Byanditswe na:   

Liliane Gikundiro