Ibintu byo kumenya mbere yo kwandikisha umushinga mu Rwanda(RDB)

Ibintu byo kumenya mbere yo kwandikisha umushinga mu Rwanda(RDB)

Kwiyandikisha mubucuruzi bikorerwa online/ ku murongo 100% kandi kubuntu, ku muyoboro:  www.org,rdb.rw . Ku bari mu Rwanda, itsinda ryunganira abiyandikisha riboneka mu biro bya Gerefiye Mukuru kugirango bafashe abakiriya bahura n’ ibibazo mu gihe cyo kwiyandikisha ku murongo. Igice giherereye mu nyubako ya RDB (1 KG 9 Ave, Kigali)      
 

  1. Izina ry’ umushinga ryemezwa mbere yo kwemeza umushinga/ Kuwandikisha      
  2. Usaba kwandikisha umushinga afite uburenganzira bwo kugira abanyamigabane bake cyangwa benshi uko abishaka kose      
  3. Abanyamigabane bashobora kuba abenegihugu, abanyamahanga, cyangwa imiryango yemewe n’ amategeko.      
  4. Usaba agomba gutanga aderesi y’ aho umushinga uherereye      
  5. Umugabane w’ imigabane yandikishijwe ushobora kwiyongera nyuma yo gushyirwaho      
  6. Nyuma yo kwiyandikisha, guhindura ibisobanuro by’ isosiyete, amazina, aderesi, ibikorwa by’ ubucuruzi, abayobozi cyangwa abagize inama, kugabana no guhererekanya imigabane cyimwe no kutiyandikisha biremewe igihe icyo ari cyo cyose igihe byemejwe na noteri.      
  7. Nyuma yo kwiyandikisha, mu gihe cy’ amasaha atandatu y’ akazi usaba ahabwa  icyemezo cyo gushinga umushinga cyangwa bizinesi kuri imeyili.      

Ubusobanuro burambuye ku buryo bikora:  https://www.youtube.com/watch?app=desktop&v=aA6DxUnXdcs      


Byanditswe na:      

Gikundiro Liliane