IBIBAZO 5 UKWIYE KWIBAZA MBERE YO GUTANGIRA UMUSHINGA

IBIBAZO 5 UKWIYE KWIBAZA MBERE YO GUTANGIRA UMUSHINGA

Ibibazo Nkwiye Kwibaza Mbere yo Gutangira Umushinga      

Benshi mu rubyiruko turajwe ishinga no gukorera amafaranga binyuze mu bucuruzi, serivisi ndetse n' imishinga itandukanye. Ni ngombwa kugira ibibazo by' ingenzi wibaza ndetse ugasuzuma kuko hari igihe umuntu yihutira kwinjira mu bucuruzi cyangwa umushinga runaka atitaye ku bintu by' ingenzi bikamubera ibihombo cyangwa akabura ubushobozi bwo kubikora kabone niyo yaba afite igishoro.      

Ibibazo 5 by' Ingezi Ukwiye Kwibaza      

Ese byemewe n' Amategeko y' Igihugu nzakoreramo? Gutangira umushinga/ubucuruzi bwemewe n’ amategeko bitanga umudendezo, ubwisanzure ndetse n’ umutekano bikunganira imikorere n’ iterambere ryawe, kuko bikurinda kugongana n’ amategeko no kugwa mu bihano bidindiza iterambere.   

Ese uyu mushinga wunguka ute? Ni ngombwa kumenya ikigero umushinga ushobora kungukiraho ukagereranya n’ ibyo usabwa gushora, bityo ugasuzuma urwunguko uzawugiriramo.       

Ese ni ayahe mahirwe yatiza ingufu uyu mushinga? Ni ngombwa kumenya niba hari amahirwe muri sosiyete ashobora gutiza ingufu umushinga ukazamuka. Kumenya ayo mahirwe neza bigufasha kuyabyaza umusaruro, ndetse wabona ntamahirwe ahari ukaba wahitamo kuwitondera.       

Ese mfite ubumenyi muri uyu mushinga? Banza umenye ubumenyi bukenewe ndetse unihugure. Gutangira umushinga udafitemo ubumenyi bizakuvuna cyane kuko uba utabasha gufata intambwe z’ ikomeye, ushobora kuvunwa n’ abakozi ndetse no kubakoresha bikakugora. Guhanga udushya muri uwo mushinga nabyo biba ibibazo ugasanga n’ uburyo utangamo serivisi budasobanutse.      

Ese ni izihe mbogamizi nshobora guhura nazo? Itwararike no kumenya imbogamizi ziriho cyangwa se zishobora kubaho zigatangira imikorere cyangwa iterambere ry’ umushinga. Iyo umenye imbogamizi zihari cyangwa zishobora kubaho uba ushobora no gufata iya mbere mu kuzikumira ndetse no gufata ingamba zihangana nazo ukarinda umushinga wawe.      

Dufashe urugero, nka rwiyemezamirimo wifuza kugura imodoka itwara abagenzi azakenera kumenya ese ku munsi imodoka iyi n’ iyi ishobora kunguka amafaranga angahe? Bisaba gutwara amafaranga angahe? Ni iyihe mihanda yakoreramo ikabasha kubona abakiliya benshi? Ni iyihe mihanda ifite urujya n’ uruza rw’ abantu benshi, ese ni ibihe bibazo tekiniki cyangwa n’ ibindi bishobora kubuza imodoka gukora?      

Muri macye, n ‘ iby’ ingenzi ko rwiyemezamirimo yibaza ibibazo bitandukanye agasuzuma neza niba azashobora gukora umushinga mu buryo bwunguka neza.      

 

Byanditswe na:      

Liliane Gikundiro,       

Umwanditsi - KudiBooks